Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umukozi wo mu rugo wishe umwana amumanitse mu mugozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kwica umwana yareraga, yabihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rumukatira gufungwa burundu.

Uyu witwa Nyirangiruwonsanga Solange wakoraga mu rugo ruherereye mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, yahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake umwana w’aho yakoraga akazi ko mu rugo.

Izindi Nkuru

Ni icyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, mu ruhame ahakorewe iki cyaha nubundi hari hanabereye urubanza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubuhamya bwatanzwe, icyaha cyo kwica ku bushake kiregwa uyu Nyirangiruwonsanga Solange, kimuhama.

Umucamanza yagarutse ku byagarutsweho mu iburanisha ryabaye tariki 15 Nyakanga 2022 ko uyu wari umukozi wo muri ruriya rugo, yashakashutse nyakwigendera amubwira ngo aze ajye kurya umunyenga, ubundi akamuhambira n’umugozi kuri grillage ashaka kumwivugana.

Urukiko rwavuze ko ubwo Nyirangiruwonsanga yari amaze kwica uyu mwana yatanguranywe agahamagara nyirabuja [nyina wa nyakwigendera] amusaba kuza mu rugo kureba ibibaye, nyamara yari azi neza ko amaze kumwica.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwanasabiye uregwa guhanishwa gufungwa burundu, bwari bwavuze ko akimara kwivugana nyakwigendera yahise yitanguranwa akabwira umubyeyi we ko yiyahuye.

Bwavuze ko uyu wari wasigaranye na nyakwigendera mu rugo, yasabye uriya mwana kujya kwicunga kuri izo Grillage ubundi akabanza guhagarara ku ntebe, akamuhambiriza uwo mugozi, yarangiza iyo ntebe akayisunika ari bwo umwana yahitaga apfa.

Uregwa wari wabanje kwemerera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko yakoze iki cyaha, muri iri buranisha, yahinduye imvugo avuga ko iki cyaha atagikoze ahubwo ko nyakwigendera yiyahuye.

Ubwo yabazwaga icyo yumva cyari gutuma uyu mwana muto yiyahura, Nyirangiruwonsanga, yasubije ko wenda ari ukubera film ziteye ubwoba akunda kureba. Ibintu byababaje ari bitabiriye iburanisha bagahita basakuriza icyarimwe.

Nyirangiruwonsanga yari yabwiye Urukiko ko nirusanga icyaha kimuhama, azahanishwa igifungo yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha cyo gufungwa burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru