Umunyarwenya wakubitiwe urushyi mu birori yari ayoboye yabibajijweho azenga amarira ati “Ndacyabyibazaho”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya w’ikirangirire ku Isi, Chris Rock uherutse gukubitwa urushyi n’umukinnyi wa Film Will Smith, yabibajijweho, azenga amarira mu maso avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko na we atarabyiyumvisha.

Chris Rock yakubitiwe urushyi na Will Smith mu birori bikomeye bitangirwamo ibihembo ku bakinnyi ba Hollywood bitwaye neza kurusha abandi.

Izindi Nkuru

Mugenzi we w’icyamamare Will Smith, yamukubise uru rushyi ubwo uyu munyarwenya wari uruyoboye uyu muhango yatebyaga avuga ku bijyanye n’umugore wa Will Smith wari waje muri ibi birori adafite umusatsi.

Will Smith yamaze gusaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya yatewe no kuba uyu munyarwenya yaribasiye umugore we utagifite umusatsi kubera uburwayi afite.

Chris Rock we witabiriye igitaramo cy’urwenya ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yabajijwe kugira icyo avuga ku rushyi yakubiswe na Will Smith, asubiza azenga amarira mu maso ati “Mureke uwo mwanda.”

Uyu munyarwenya wagaragazaga agahinda, yakomeje agira ati “Nta mwanya mfite wo kubivugaho…mfite itangazo nanditse nzasohora mbere y’iyi weekend.”

Yakomeje agira ati “Ndacyari kwibaza kubyabaye, icyo gihe nib wo nzagira icyo ntangaza kuri uwo mwanda, bizaba bikomeye, bizaba bisekeje ariko ubu ngiye kubatera urwenya gusa.”

Chris Rock yahakanye amakuru yavugwaga ko yaba yaravuganye na Will Smith amusaba imbabazi.

Ubwo Will Smith yakubitara urushyi Chris Rock
Chris Rock ubwo yari ageze mu gitaramo kuri uyu wa Gatatu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru