Didier Gomes wifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda yagizwe umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza w’Umufaransa Didier Gomes da Rosa, uheruka gusezererwa muri Simba SC, wifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda arimo AS Kigali, yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ya Mauritania.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, umufaransa Didier Gomes da Rosa yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Mauritania, akaba asimbuye umufaransa mugenzi we Gérard Buscher.

Izindi Nkuru

Uyu Gérard Buscher yari yagizwe umutoza w’agateganyo wa Mauritanie tariki 28/10/2021, aho ubusanzwe yari Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie (Directeur technique national), akaba nawe yari asimbuye Corentin Martins wari wasezerewe mu kwezi gushize k’Ukwakira.

Didier Gomes da Rosa wamenyekanye cyane bwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports ubwo yayifashaga kwegukana igikombe nyuma y’imyaka 8 itagikoraho, byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali, anavugwa kuba yakongera kuba umutoza wa Rayon Sports.

Didier Gomes da Rosa aheruka gusezererwa muri Simba SC

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru