Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyemeje ko habonetse Ebola yanahitanye uwa mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yemeje ko muri iki Gihugu hagaragaye umuntu wa mbere urwaye icyorezo cya Ebola, ndetse kikaba cyanamuhitanye.

Aya makuru yemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Uwagaragaweho iyi ndwara, ni umugabo w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Karere ka Mubende wanapfuye nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Diana Atwine yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza kumenyesha Igihugu ko twamaze kugira icyorezo cya Ebola kuva ejo hashize.”

Yavuze ko uyu murwayi yagaragazaga ibimenyetso byo guhinda umuriro mwinshi, gucibwamo ndetse no kubabara mu nda ubundi akagarura amaraso. Yari yabanje kuvurwa nk’umwari wa Malaria.

Kugeza ubu hari abantu umunani bakekwaho kuba barwaye iki cyorezo bari kwitabwaho n’abaganga nkuko byatangajwe mu itangazo ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ishami ryaryo rya Afurika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rivuga ko riri gufasha ubuyobozi bwa Uganda, gukomeza gukora icukumbura ry’iyi ndwara ndetse ko rigiye kohereza abakozi bo gutanga ubutabazi.

Umuyobozi mukuru wa WHO muri Afurika, yagize ati “Uganda ntabwo ari Igihugu gisanzwe gifite ingamba zishyitse mu guhangana na Ebola. Hagendewe ku isesengura, yahise ifata ingamba zihuse zo kugenzura iyi virusi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru