Miss Jolly yavuze ikintu gitunguranye ku bihwihwiswa ko atwite inda nkuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

“Umwana ni umugisha utegereranywa”-Miss Mutesi Jolly yagize icyo avuga ku nkuru zimaze iminsi zikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko ashobora kuba atwite inda nkuru, zanatumye bamwe batangirira kumwoherereza ubutumwa bishimira iyo ntambwe nziza.

Izi nkuru zari zimaze iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse kimwe mu bitangazamakuru byandika ku myidagaduro mu Rwanda kikaba cyayanditseho.

Izindi Nkuru

Miss Jolly wagendeye ku nkuru y’iki kinyamakuru, yanyomoje aya makuru, avuga ko ari amapapirano (Fake news).

Akoresheje ifoto yo kwamagana aya makuru, Miss Jolly yagize ati “Kuri buri wese uri kunyoherereza ubutumwa bunshimira, ndagushimiye kuba unyifuriza ibyiza, umwana ni umugisha utagereranywa kandi nifuza kuzamugira igihe cyabyo nikigera kiri imbere. Gusa aya ni amakuru mahimbano.”

Miss Jolly yakomeje avuga ko abahimbye izi nkuru “bagamije kuzamukira ku izina ryanje bashaka kuzamura ayabo mu buryo bukennye.”

Izi nkuru zitwerera Miss Jolly ko atwite, zatangiye guhimbwa ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ikanzu ndende y’ubururu, arimo imwe yari aryamye hasi, aho abayatanzeho ibitekerezo barimo n’abahise bazamura izo nkuru z’ibihuha.

Amafoto ya Miss Jolly yatanzweho ibitekerezo bitandukanye

RADIOTV10

Comments 2

  1. Njyewe ndumva gutwita ntakibazo kibirimo gusa niba bamubeshyera nabyo urumvako bashaka kumusiga isura itari nziza. Ubundi Miss jolly antera courage ni role model wanjye. Bishatse kuvugako yaba atwite cyangwa adatitwe I don,t care

  2. Habimfura Theoneste says:

    Sha irimo pe! Ndebeye kuri ano mafoto yambaye imyenda ya black

Leave a Reply to munezero pacifique Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru