Imanishimwe Emmanuel ashobora gusinya imyaka itatu muri FAR Rabat

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Emmanuel Imanishimwe ukina inyuma ahagana ibumoso muri APR FC ashobora gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR Rabat) iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Morocco.

Imanishimwe w’imyaka 26 y’amavuko umaze imyaka itandatu muri APR FC, yabaye umukinnyi udasimburwa ku mwanya we ndetse anakomeza kwitwara neza mu ikipe y’igihugu kugeza ubu aho ariwe mahitamo ya mbere ya Mashami Vincent.

Izindi Nkuru

Amakuru atanga na RadioTV10 avuga ko uyu mugabo wubatse ahaguruka mu Rwanda mu rucyerera rw’iki Cyumweru cya tariki ya 1 Kanama azafata indege agana muri Morocco kurangizanya.

Imanishimwe bivugwa ko azasinya amasezerano y’imyaka itatu (2021-2024) kugira ngo atangire urugendo mu ikipe ya FAR Rabat itozwa na Sven Vandenbroek wahoze ari umutoza mukuru wa Simba SC n’ubwo amakuru ava muri iki gihugu avuga ko nawe yifuzwa n’ikipe ya Esperence de Tunis yo muri Tunisia.

Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR Rabat), ni ikipe imaze imyaka 62 ibayeho kuko yashinzwe tariki ya 1 Nzeri 1958 ikaba ibitse ibikombe 12 bya shampiyona birimo icyo iheruka mu mwaka w’imikino 2007-2008.

Mu mwaka w’imikino 2020-2021, AS FAR Rabat yasoje ku mwanya wa gatatu kuri ubu ikaba iri mu mikino ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’igihugu (Moroccan Throne Cup) igikombe iheruka mu 2012.

Mu gihe Imanishimwe yabaye agiye, yaba abaye umukinnyi wa kane APR FC yohereje hanze muri iyi mpeshyi ya 2021 nyuma ya Byiringiro Lague, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru