Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Kwizera Olivier uri kumwe na bagenzi be muri Afurika y’Epfo aho bitegura gukina na Mozambique, wari wavuzweho igihuha ko yagerageje gutoroka, we ubwe ni we witangiye ubutumwa bwa bagenzi be yizeza Abanyarwanda kuzitwara neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga haramutse hakwirakwira igihuha ko Kwizera Olivier yafashwe agerageza gutorokera muri Afurika y’Epfo yanigeze kuba ubwo yakinaga muri Free State Stars.

Izindi Nkuru

Gusa nyuma y’amasaha macye hatangajwe iki gihuha cyanakwirakwijwe na bamwe mu banyamakuru ba Siporo mu Rwanda, Kwizera Olivier yagaragaye ari kumwe na bagenzi be bari kurambura imitsi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije umunyamakuru Sam Karenzi wabazaga niba hari umukinnyi w’u Rwanda watorokeye muri Afurika y’Epfo, ryagize riti Nta mukinnyi wafashwe ashaka gutoroka ayo makuru si yo.”

Ubutumwa bwa FERWAFA bwakomeje bugira buti “Abakinnyi bose uko ari 22 bari mu mwiherero kandi bakoze imyitozo ya mbere uyu munsi. Dutegereje Kagere Meddie uhagera iri joro akazakorana imyitozo n’abandi ejo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Kwizera Olivier ubwe yagaragaye atanga ikiganiro cy’amashusho avuga ko we na bagenzi be bari kwitegura neza byumwihariko kuri we ko yiteguye neza kuko agiye gukinira mu Gihugu yabayemo.

Yavuze ko akimenya ko bazakinira muri Afurika y’Epfo byamushimishije “kubera ko ni ahantu nabaye ariko icyo navuga ku bibuga, bafite ibibuga byiza kandi binini, birasaba ko tugomba gukina rimwe na rimwe twegeranye kugira ngo igihe tudafite umupira twaba tuwufite tugafungura.”

Kwizera Olivier umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda aritegura umukino uzahuza Amavubi na Mozambique

Kwizera Olivier yaboneyeho kugenera ubutumwa Abanyarwanda, ati “bagomba kuba bashyigikiye ikipe y’Igihugu. Turi Abanyarwanda, nabo ni Abanyarwanda rero tugomba kuba duhuje, badushyigikire biradufasha.”

Ikipe y’u Rwanda iri muri Afurika y’Epfo, mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, izahura n’iya Mozambique kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena.

Umukino wa kabiri w’u Rwanda, ruzahura na Senegal mu mukino wagombaga kubera i Huye mu Rwanda tariki 07 Kamena ariko ukaba wimuriwe i Dakar muri Senegal.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru