Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yasobanuye impamvu mu Rwanda hataba amahugurwa atanga License B ya CAF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier umaze igihe gito atorewe kuyobora iri shyirahamwe avuga ko impamvu u Rwanda rutagira amahugurwa y’abatoza b’umupira w’amaguru bashaka License B ya CAF ari uko nta muyobozi wa tekinike uhari.

Nizeyimana Mugabo Olivier wahoze ari perezida wa Mukura Victory Sport, avuga ko amabwiriza y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ategeka ko kugira ngo igihugu gikoresheje amahugurwa ya CAF B License kigomba kuba gifite umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Izindi Nkuru

“Kuba tudafite umuyobozi wa tekinike byanatumye tutemererwa gutanga amahugurwa ku batoza bashaka License B ya CAF kuko kugira ngo ayo mahugurwa ya CAF B License wemerwe kuyakoresha ugomba kuba ufite umuyobozi wa tekinike.” Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier aganira na B&B FM

Nizeyimana akomeza avuga ko kuba u Rwanda rudafite umuyobozi wa tekinike uhamye ari ikibazo kandi ari ikibazo cy’ingutu kinihutirwa kugira ngo uyu muyobozi aboneke hakiri kare ku buryo mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira byaba byakemutse hakaba hakorwa amahugurwa atanga CAF B na CAF C License.

FERWAFA igiye kumara imyaka ibiri nta muyobozi wa Tekinike rugira nyuma y’uko Habimana Hussein wari muri uyu mwanya yirukanwe biturutse mu kuba umusaruro wari nkene.

“Dukeneye umuyobozi wa tekinike mu gihe cya vuba kandi birihutirwa. Tumaze imyaka ibiri ntawe ariko ubu arihutirwa cyane. Umuyobozi wa tekinike dukeneye ni uwuzi neza umupira w’u Rwanda kugira ngo azawuhe icyerecyezo gikwiye. Turabizi ko ari ikibazo ariko birihutirwa ko agomba gushyirwaho.” Nizeyimana Olivier

Mu Rwanda habarurwa umubare w’abatoza barenga 16 bafite impamabumenyi ya CAF A mu gutoza umupira w’amaguru ariko byagera ku bafite CAF B na C umubare ukaba muto. Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA avuga ko iki kibazo akizi kandi kigomba kubonerwa umuti mbere y’uko 2021 irangira.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru