Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi bagiye gushyirizwa u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko Leta y’u Burundi ishyikiriza u Rwanda abaturage barwo barindwi n’amatungo yabo bafatiwe muri icyo gihugu bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni igikorwa kiribube uyu munsi kikabera i Remera mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Izindi Nkuru

Biteganyijwe ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Dr.Kayitesi Alice ari we uhagararira Guverinoma y’u Rwanda muri uwo muhango, akabanza kugirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Burundi.

Uyu muyobozi yabwiye IGIHE ko ikigambiriwe cyane ari ibiganiro n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Burundi mu gushaka uburyo bazahura umubano by’umwihariko ku bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo ahakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe yitwaje intwaro.

Yavuze ko ibiganiro biri bwibande ku bufatanye bugamije gukumira ibyo bikorwa. Abanyarwanda bagiye gusubizwa mu gihugu cyabo ni abagiye bambuka mu buryo butemewe n’amategeko, ahanini bakisanga bambutse umupaka bibatunguye dore ko ku gice gikora kuri Nyaruguru nta mupaka ugaragara uhari usibye amasambu. Ibyo bituma hari ubwo abaturage bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi bakaba bakwisanga barenze imbibi.

Inkuru ya: Assoumani TWAHIRWA/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru