Isi ipfushije undi munyapolitiki ukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe, ku munsi umwe wanapfiriyeho Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapandi we wapfuye nyuma yo kurasirwa mu ruhame.

Byemejwe na Guverinoma ya Angola kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, yatangaje ko José Eduardo dos Santos yaguye mu Bitari muri Espagne aho yari arwariye.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo ufite amateka akomeye muri Angola, apfuye nyuma y’igihe afite uburwayi ndetse akaba yari amaze iminsi ari muri iki Gihugu cya Espange yaguyemo.

José Eduardo dos Santos wategetse Angola mu gihe cy’imyaja 38, yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko.

Ni umwe mu barwanye urugamba rwo kwibohora ubukoloni bwa Portugal yakolonije iki Gihugu n’ibindi Bihugu byo muri kariya gace gaherereyemo Angola, aho uyu munyapolitiki witabye Imana yari mu mutwe w’inyeshyamba uzwi nka MPLA.

Yavuye ku butegetsi muri 2017 asimburwa na João Lourenço uherutse kwakira Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu nama yari igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

José Eduardo dos Santos yitabye Imana mu gihe kuri uyu wa Gatanu nanone Isi yapfushije umunyapolitiki Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, wapfuye nyuma yo kurasirwa mu ruhame ubwo yariho atambutsa imbwirwaruhame mu Mujyi wa Nara wo muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru